Meteo Rwanda irasaba abahinzi kudashiturwa n'imvura y'iki gihe ngo batere imyaka

Mu ijoro ryo Kuwa Gatandatu Taliki ya 21 Mutarama 2017, mu Mujyi wa Kigali no mu majyepfo y’Intara y’Uburengerazuba haguye imvura ivanzemo umuyaga yangiza ibintu bitandukanye.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko iyi mvura yagwanye umuriri mwinshi bitewe nuko hari haciyeho iminsi izuba riva bikaba byaratewe n’ubuhehere bw’umwuka bwiganje mu kirere cyacu bigatuma hagwa imvura nyinshi.

Meteo Rwanda iratangaza ko ubwo buhehere bw’umwuka bwaturutse mu majyepfo y’Africa.

Muri iri tangazo kandi, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw'Ikirere cyagaragaje ko kuva ku italiki ya  21 kugeza kuya 31 Mutarama 2017 mu duce dutandukanye mu Rwanda hazagenda hagaragara imvura.

-Mu Mujyi wa Kigali hateganijwe imvura iringaniye mu bihe bitandukanye izumvikanamo inkuba.


- Mu Ntara y’Uburasirazuba, hazarangwa imvura nke cyane cyane mu turere twa Ngoma, Kirehe, Bugesera na Kayonza.

- Mu Ntara y’Amajyepfo, hazarangwa imvura nke izumvikanamo inkuba.


- Mu Ntara y’Amajyaruguru,hazarangwa imvura nke irimo inkuba cyane cyane mu turere twa Musanze na Burera.

-Mu Ntara y’Uburengerazuba, Hazarangwa n’imvura nke irimo inkuba.  

Muri iri tangazo kandi, John Ntaganda Semafara, Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda yavuze ko abanyarwanda badakwiye kumva ko iyi mvura iri kugwa ari iy’itangira ry’igihembwe cy’ihinga.

Yagize ati: "Dukurikije isesengura ry’ibipimo dufite by’igihe kirekire biragaragaza ko ibi bihe turimo, imvura isanzwe igwa ndetse iyo twagushije ikaba iri hasi y’ikigereranyo fatizo cy’igihe kirekire...Ntabwo abanyarwanda rero bakwiye kumva ko ari iy'Igihembwe cy'Ihinga B yatangiye kugwa."

Yakomeje abwira abanyarwanda ko Meteo Rwanda izatangaza icyegeranyo kigaragaza imigwire y’imvura y’igihembwe cy’ihinga B (Werurwe-Gicurasi 2017) bitarenze taliki ya 15 Gashyantare 2017.

Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda yasabye abanyarwanda gukomeza gukurikirana umunsi ku wundi amakuru y'ubumenyi bw'ikirere ndetse abakeneye ibisobanuro byimbitse bakaba bakwiyambaza umurongo wa telefoni utishyurwa 6080.

John NTAGANDA SEMAFARA, Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda

Social

Meteo on Twitter

Meteo on Facebook