Meteo Rwanda mu biganiro bigamije gusakaza Iteganyagihe ry’Igihembwe cy’Ihinga B (Werurwe-Gicurasi 2017)


Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) kirasaba abaturarwanda kurushaho kwifashisha amakuru y’Ubumenyi bw’Ikirere mu igenamigambi ryabo no mu mibereho yabo ya buri munsi. Ibi ni bimwe mu byatangajwe na Twahirwa Anthony, Umuyobozi w’Ishami ry’Iteganyagihe muri Meteo Rwanda mu biganiro byo kugeza ku bagenerwabikorwa Iteganyagihe ry’Igihembwe cy’Ihinga cy’Itumba (Werurwe-Gicurasi)2017.


Kuva taliki ya 06 Werurwe 2017 kugeza mu mpera z’Uku kwezi, Abakozi ba Meteo Rwanda bari mu biganiro n’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze batandukanye hirya no hino mu gihugu bigamije kubasobanurira uko Iteganyagihe ry’Igihembwe cy’Ihinga B riteye.


Ibi biganiro byabereye hirya no hino mu gihugu, byahuje abayobozi bo ku rwego rw’Akarere n’Imirenge batandukanye barimo Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu, Umuyobozi Ushinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, Ushinzwe Igenamigambi, Abahagarariye Inzego z’Umutekano, Abahagarariye Abikorera, Abashinzwe Inzego z’Ubuzima, Abashinzwe Ibiza, Abashinzwe Ibikorwa Remezo n’abandi. Naho ku rwego rw’Umurenge, byitabiriwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa, Abashinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, Abashinzwe Ama Koperative, n’abandi.


Aganira n’abitabiriye ibi biganiro mu karere ka Burera, Twahirwa Anthony yababwiye ko amakuru y’Ubumenyi bw’Ikirere yifashishwa n’inzego zitandukanye harimo izijyanye n’Ubuhinzi n’Ubworozi, Ibiza, Ubuzima, Ubwikorezi harimo Ingendo zo mu kirere, Ibidukikije n’ibindi.


Ibiganiro byatanzwe birimo ibivuga kuri serivisi z’ikigo cy’igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere nk’Iteganyagihe rya buri munsi, iry’iminsi itanu, iry’iminsi 10, irya buri kwezi, Iteganyagihe ry’igihembwe, ibipimo by’igihe kirekire (Meteorological data) ikusanyirizo ry’amakarita bigaragara ku rubuga rwa Meteo Rwanda (maproom) n’ibindi.


Umuyobozi w’Akarere ka Burera Wungirije Ushinzwe Ubukungu, Habumuremyi Evariste yashimiye Meteo Rwanda kubwa gahunda yo guhitamo kugenda isobanurira abanyarwanda iby’Iteganyagihe ry’Igihembwe cy’Ihinga B. Yavuze ko amakuru y’Iteganyagihe ry’Igihembwe yabagereyeho ku gihe binyuze mu bufatanye hagati ya Meteo Rwanda n’Ikigo Gishinzwe Ubuhinzi n’ Ubworozi (RAB) bityo bakaba bageze kure imirimo yo gutera imbuto. Gusa ashimangira ko guhura n’abakozi ba Meteo Rwanda byatumye barushaho gusobanukira neza iby’Igihembwe cy’ihinga.


Bwana Habumuremyi yagize ati: “Nyuma yo kubona amakuru y’Iteganyagihe, ubu twatangiye gutera imbuto ndetse taliki ntarengwa yo gutera imbuto hashingiwe ku makuru y’Iteganyagihe twahawe ikaba ari iya 15 Werurwe 2017“.


Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije Ushinzwe Ubukungu Habyarimana Jean Damascene, yashimiye Ikigo cy’Ubumenyi bw’Ikirere kubw’ amakuru y’Iteganyagihe bagezwaho buri munsi binyuze mu butumwa bugufi ndetse anashimangira ko ibyinshi biba bikubiye muri ubu butumwa biba nkuko Iteganyagihe ryabyerekanye.
Bimwe mu bitekerezo abaturage batanze, birimo kujya bagezwaho amakuru y’Iteganyagihe cyane cyane ajyanye n’igihembwe cy’Ihinga hakiri kare. Banasabye kandi Meteo Rwanda ko bishobotse yajya ibagezaho Iteganyagihe hashingiwe ku mirenge.


Mu bindi basabye harimo gushyiraho ubupimiro bwinshi hirya no hino mu gihugu. Kuri iyi ngingo,  Twahirwa Anthony yababwiye ko ubupimiro bushyirwaho hashingiwe ku mabwiriza y’Umuryango mpuzamahanga w’iby’Ubumenyi bw’Ikirere (WMO). Yanongeyeho ko Meteo Rwanda imaze kugira ubupimiro busaga 300 hirya no hino mu gihugu gusa ngo intego ikaba ari iyo kubwongera ndetse hibandwa ku butanga ibipimo ako kanya bitagombeye umukozi (Automatic Weather Stations).  


Ibiganiro bigamije gusakaza Iteganyagihe ry’Igihembwe, bikorwa buri gihe mu ntangiriro z’Igihembwe cy’ihinga ahanini bigamije gusobanurira abahinzi uko imvura y’Igihembwe iteye bikabafasha guhitamo imbuto bazatera hashingiwe ku ngano y’imvura izagwa.


Reba amafoto y’ibiganiro byo gusakaza Iteganyagihe ry’Igihembwe mu Karere ka Burera na Musanze.

Reba andi mafoto y'ibiganiro ku Iteganyagihe ry'igihembwe Werurwe-Gicurasi 2017 mu turere twa Gakenke na Gicumbi ndetse no mu mujyi wa Kigali.

Meteo Rwanda mu biganiro n'abagenerwabikorwa

Social

Meteo on Twitter

Meteo on Facebook