Dukurikije isesengura ry’ibipimo by’imvura by’imyaka myinshi ishize byafashwe hirya no hino mu gihugu, nkuko bigaragara muri iyi mbonerahamwe iri hejuru, birerekana ko mu Rwanda dusanzwe tugusha imvura mu kwezi kwa Gicurasi. Icyakora hari ubwo mu kwezi kwa Gicurasi ntamvura igwa bitewe ahanini n’imiterere y’isi ituma imvura y’igihembwe cy’itumba irangira mbere ya Gicurasi. Urugero ni aho usanga haragushije imvura ariko nanone hakaba ahandi usanga ntamvura na nkeya bagushije.
Tugarutse ku iteganyagihe ry’Igihembwe cy’Itumba 2017 mu kwezi kwa Gicurasi, Muri rusange hateganyijwe imvura iringaniye hose mu gihugu. Iyo mvura tukaba dusanga nta mpungege ikwiye gutera. Nkuko twari twabigaragaje mu cyegeranyo cy’imvura y’itumba 2017 twabagejejeho mu mpera za Gashyantare 2017, dusanga igihembwe cy’imvura kirimo kurangira bityo tugasanga imvura igenda igabanuka iba nkeya. Meteo Rwanda irakangurira abantu bose ko bakwitegura bashingiye kuri izo mpinduka z’ikirere ziteganyijwe.
Muri izi ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi 2017, haragenda haboneka imvura nyinshi ituruka ku isangano ry’imiyaga yiganje mu karere kacu ndetse n’ubuhehere bw’umwuka bwinshi mu kirere. Gusa ibi ntibikwiye kubatera impungenge bitewe nuko atari imvura iteganijwe kumara igihe kirekire.
Icyegeranyo cy'imvura ya Gicurasi 2017
