Meteo Rwanda yitabiriye imurikabikorwa ry’ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) kitabiriye imurika rya 12 mu buhinzi n’ubworozi riri kubera ku Mulindi mu karere ka Gasabo,Umujyi wa Kigali.

Iri murikabikorwa ryatangiye kuwa Kane taliki ya 22 Kamena rizasozwa kuwa kabiri taliki ya 27 Kamena 2017. Insanganyamatsiko y’imurika ry’uyu mwaka iragira iti: “Koresha ikoranabuhanga mu ihindagurika ry’ibihe hagamijwe kuzamura imibereyo myiza y’Abahinzi n’Aborozi”.

Afungura ku mugaragaro iri murikabikorwa, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Geraldine Mukeshimana yavuze ko iri murikabikorwa rigamije gufasha abafatanyabikorwa bo mu buhinzi n’ubworozi gushyira ahagaragara ibyo bagezeho ndetse no gusangira amakuru.

Minisitiri Geraldine yavuze ko Leta y’u Rwanda ikomeje guhangana n’ingaruka z’imihindagurike y’ikirere mu rwego rwo guteza imbere umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Yagize ati: “Kubera ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere, ubuhinzi bwacu buhura n’imbogamizi zitandukanye harimo imyuzure, amapfa, inkangu,… gusa Leta ikaba yarashyizeho ingamba zirimo guhuza ubutaka, kuhira imyaka, kurwanya isuri, gukoresha imbuto z’indobanure n’ifumbire,guhunika no gufata neza umusaruro.”

Bwana John Ntaganda Semafara, Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda yavuze ko iri murikabikorwa ari umwanya mwiza ugamije gufasha Meteo Rwanda guhura n’abagenerwabikorwa biganjemo abahinzi bakarushaho gusobanukirwa ikoreshwa ry’amakuru y’ubumenyi bw’ikirere mu buhinzi n’ubworozi.

Yavuze kandi ko ari urubuga Meteo Rwanda izifashisha mu kurushaho kumva ibyo abahinzi bakenera no kugira ngo bahabwe serivisi bifuza.

Yagize ati: “uyu ni umwanya mwiza udufasha guhura n’abafatanyabikorwa n’abagenerwabikorwa bacu cyane cyane abahinzi tukabereka uburyo amakuru y’ubumenyi bw’ikirere ari ingenzi mu kazi kabo ka buri munsi.”

Zimwe mu mbogamizi abahinzi bagaragaje ni uko badasobanukirwa amakuru y’ubumenyi bw’ikirere. Muri iri murikabikorwa, barasobanurirwa iteganyagihe n’uko rikorwa nabo bagaragaze uburyo bajya bagezwaho aya makuru.

Murwego rwo gutunganya service zayo, Meteo Rwanda yabashije kunoza amakuru y’ibipimo bitashobokaga kuboneka by’imyaka yashize (1993-2009) hakoreshejwe ikoranabuhanga ryo guhuza ibipimo by’ibyogajuru, ibipimo byafatiwe kubupimiro no kubihuza bikagaragara hifashishijwe urubuga kuri murandasi rwiswe “Maproom”

Muri iri murikabikorwa, Meteo Rwanda yasuwe n’abanyarwanda banyuranye biganjemo abahinzi, abashakatsi mu by’ubuhinzi, abikorera, n’abandi.

Kubwimana Gilbert umuhinzi witabiriye iri murika yagize ati “Guhangana n’imihindagurikire y’ikirere birakenewe.”

Segatashya Alexis Umuyobozi Ushinzwe Ubuhinzi n’Umutungo Kamere mu Karere ka Gasabo yasabye ko Meteo Rwanda yajya imugezaho impinduka zose zijyanye n’imiterere y’ikirere.

Binyuze mu mushinga PASP utera inkunga Meteo Rwanda, hagiye hakorwa ubukangurambaga bugamije kugeza ku banyarwanda amakuru y’ubumenyi bw’ikirere hirya no hino mu gihugu. Ubu bukangurambaga bukaba bugikomeje.

Binyuze muri uyu mushinga kandi, abaturage ibihumbi bitanu (5000) bahabwa buri munsi ubutumwa bugufi bubagezaho iteganyagihe rya buri munsi.

Reba amafoto Meteo Rwanda isobanurira abitabiriye imurikabikorwa

Social

Meteo on Twitter

Meteo on Facebook