Umuhindo2017: Hateganyijwe imvura ihagije nk’isanzwe igwa mu bihe byiza

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko imvura y’umuhindo (Nzeri-Ukuboza2017) iteganyijwe izaba ihagije nk’isanzwe igwa mu bihe byiza. Ibi byatangajwe mu Kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa kane taliki ya 07 Nzeri 2017 ku kicaro cya Meteo Rwanda.

Igipimo cy’imvura isanzwe igwa mu bihe byiza ni  igipimo mpuzandengo kiri hagati ya milimetero 350 na 450 y’igiteranyo cy’imvura yapimwe mu mezi y’ umuhindo kuri sitasiyo.

Twahirwa Anthony, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iteganyagihe muri Meteo Rwanda yavuze ko kugusha imvura isanzwe biterwa n’uko ubushyuhe bwo mu nyanja ngari bumaze igihe buri ku gipimo mpuzandengo cy’ubushyuhe busanzwe (ntibwiyongereye cyangwa ngo bugabanuke).

Hashingiwe ku miterere ya buri karere mu Rwanda:

-Intara y’Iburasirazuba (Ngoma, Gatsibo, Bugesera, Kirehe, Rwamagana, Kayonza na Nyagatare), Umujyi wa Kigali (Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo), Intara y’Amajyaruguru (Gicumbi, Rurindo, Gakenke)  ndetse no mu ntara y’Amajyepfo mu Turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Huye, Gisagara na Nyanza) hateganyijwe imvura nk’isanzwe igwa mu bihe byiza ishobora  kugabanuka (Imvura iri hagati ya milimetero 350 na 450 cyangwa ishobora kujya munsi ya milimetero 350);

-Intara y’Iburengerazuba (Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Rubavu, Nyabihu na Ngororero), Intara y’Amajyaruguru (Burera na Musanze) Mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyamagabe na Nyaruguru, hateganyijwe imvura nk’isanzwe ihagwa mu bihe byiza ishobora kwiyongera (Imvura iri hagati ya milimetero 350 na 450 cyangwa  ishobora kujya hejuru ya milimetero 450).


Bwana John Ntaganda Semafara, Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda yasabye  inzego za Leta zose, Imiryango idaharanira inyungu, Imishinga  itandukanye ikorera mu Rwanda, Amasosiyete y’abikorera ku giti cyabo ndetse n’ Abaturarwanda bose   gushingira kuri iri  teganyagihe bagafata ingamba zigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi, kwirinda no gukumira Ibiza, kwirinda no gukumira Indwara, kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ibikorwa by’Amazi no kongera ingufu z’amashanyarazi n’ibindi bikorwa bifitiye igihugu akamaro. 

Yagize ati : « Ndashishikariza abaturarwanda bose bakora imirimo itandukanye, iy’ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwa remezo, ubuzima, ubucuruzi, ubushakashatsi, kwirinda ibiza n’ibindi, kwegera impuguke zo mu nzego bakorana kugirango zibagire inama z’uburyo bwiza bwo gukoresha iteganyagihe ry’umuhindo 2017 mu mirimo yabo ya buri munsi ».

Bwana Twahirwa Anthony, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Iteganyagihe yavuze ko muri rusange, mu gihugu hose, imvura y’Umuhindo iteganyijwe  gutangira mu cyumweru cya 2 cya Nzeri kugeza mu cyumweru cya 1 cy’Ukwakira uhereye mu Burengerazuba ukageza mu Burasirazuba. 

Yongeyeho ko iyi mvura izatangira gucika guhera  mu cyumweru cya 3 cy’ukuboza 2017 kugeza mu cyumweru cya 1 cya Mutarama 2018  uhereye iburasirazuba ugana iburengerazuba.   

Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda yasabye abaturarwanda gukomeza gukurikirana irindi teganyagihe ritangwa ryunganira iry’iry’igihembwe ariryo ry’amasaha 6, Umunsi umwe, itatu, itanu irindwi, iminsi 10 ndetse n’ukwezi.

Iri teganyagihe ry’Umuhindo ryakozwe hashingiwe ku isesengura ry’ibipimo by’imvura, iby’ubushyuhe bw’ikirere, iby’ubushyuhe bw’amazi y’inyanja y’Ubuhinde, Pasifika n’Atalantika n’isangano ry’imiyaga byo mu karere k ‘Afurika y’Iburasirazuba n’ihembe ry’Afurika (Great Horn of Africa).

Iri teganyagihe ryakozwe kandi hifashishijwe ibipimo by’imvura n’ubushyuhe byo kuri sitasiyo 13 zo mu gihugu mu gihe cy’imyaka 34 ishize.



Social

Meteo on Twitter

Meteo on Facebook