Umuhindo 2020: Hateganyijwe imvura iri munsi y’isanzwe igwa mu bihe byiza by’Umuhindo

Mbere y’itangira ry’igihembwe cy’imvura, Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) kigeza ku baturarwanda ingano y’imvura iba iteganyijwe muri icyo gihembwe, igihe imvura izatangirira n’igihe izacikira. 

Nkuko bitangazwa na Meteo Rwanda, iteganyagihe ry’amezi atatu y’igihembwe cy’imvura y’umuhindo (Nzeri-Ukwakira-Ukuboza) 2020; rigaragaza ko muri rusange uyu muhindo uteganyijwemo imvura izaba iri munsi ho gato y’imvura isanzwe iboneka mu bihe byiza by’umuhindo mu bice byinshi by’igihugu. 

Bimwe mu bigira uruhare mu mvura tugusha muri aka karere u Rwanda ruherereyemo, harimo imiterere y’igihugu cy’u Rwanda, imiterere y’agace runaka k’igihugu, ariko kandi bitewe n’uko ikirere kitagira umupaka, hari ibibera mu Nyanja Ngari nko mu Nyajya y’Ubuhinde (Indian Ocean) na Pasifika (Pacific Ocean) bikagira uruhare ku mvura tubona muri aka karere. 

Urugero nko muri uyu Muhindo wa 2020, ubushyuhe bwo mu Nyanja ngari cyane cyane iya Pasifika n’iy’Ubuhinde bwagabanutse munsi y’impuzandengo y’ubushyuhe busanzwe muri iki gihe kandi buzakomeza kugabanuka uko tugenda twinjira mu muhindo. Igabanuka ry’ubushyuhe munsi y’ikigero gisanzwe muri izo Nyanja zombi rizatuma ingano y’ubuhehere bw’umwuka ujya mu kirere cy’Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’u Rwanda igabanuka ari nabyo bituma ingano y’imvura iteganyijwe muri iki gihembwe igabanuka. Ku rundi ruhande, iyo ubu bushyuhe bwoyongereye bukagera hejuru y’impuzandengo y’ubushyuhe busanzwe, muri aka karere tugira imvura nyinshi. Aha twafata urugero nko ku mvura twagize mugihe cy’Umuhindo mu mwaka wa 2019. 

Meteo Rwanda itangaza ko hashingiwe ku miterere y’uturere; mu Ntara y’Amajyaruguru mu turere twa Musanze, Burera, Gicumbi Gakenke na Rulindo; mu Ntara y’Iburengerazuba mu turere twa Nyabihu, Rusizi n’igice cy’uburasirazuba bwa Ngororero; mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Nyaruguru, Nyamagabe n’igice cy’amajyaruguru y’ Akarere ka Muhanga hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 350 na 450. Iyi mvura ni igiteranyo cy’imvura izapimwa ku bupimiro mu gihe cy’amezi atatu. 

Mu Ntara  y’Iburengerazuba mu turere twa  Rubavu, Nyamasheke, Rutsiro, Karongi ndetse n’igice cy’Uburengerazuba bw’Akarere ka Ngororero hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 300 na 400 mu uyu Muhindo. 

Mu Ntara  y’Iburasirazuba mu turere twa Rwamagana, Gatsibo na Nyagatare; mu Ntara y’Amajyepfo mu turere twa Kamonyi Ruhango, Nyanza Huye, Gisagara n’igice cy’Amajyepfo y’Akarere ka Muhanga ndetse no mu turere twose tugize Umujyi wa Kigali hateganyijwe . Imvura iri hagati ya milimetero 300 na 350

Ni mu gihe mu Ntara  y’Iburasirazuba mu turere twa Kirehe, Ngoma, Bugesera na Kayonza hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 250 na 350. 

Nkuko bigaragara mu cyegeranyo cyatangajwe na Meteo Rwanda ku mvura y’Umuhindo 2020, mu gihugu aho imvura y’igihembwe izatangira kugwa kare, izatangira mu cyumweru cya kabiri cya Nzeri 2020 aha ni mu bice by’imisozi mu Ntara y’Majyaruguru. Biteganyijwe ko imvura izacika mu cyumweru cya kabiri cy’Ukuboza 2020 ihereye mu bice byinshi by’Intara y’Iburasirazuba no mu Ntara y’Amajyepfo. 

Ubwo hatangazwaga iteganyagihe ry’Umuhindo 2020, Bwana Aimable GAHIGI umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere yasabye inzego zose za Leta, Imiryango idaharanira inyungu, Imishinga  itandukanye ikorera mu Rwanda, Amasosiyete y’abikorera ku giti cyabo ndetse n’ Abaturarwanda bose   muri rusange ko bakwiriye gushingira kuri iri  teganyagihe bagafata ingamba zigamije kwirinda no gukumira ibiza, kwirinda no gukumira indwara, kubungabunga ibidukikije, gufata neza imiyoboro y’amazi n’ibindi bikorwa bifitiye igihugu akamaro.

Yagize ati: “Dushingiye kuri iri teganyagihe ry’igihembwe cy’umuhindo 2020, inzego z’ubuhinzi ziragirwa inama yo kwihutisha imirimo yo gutegura imirima, kwihutisha kugeza inyongeramusaruro ku bahinzi, guterera ku gihe hashingiwe ku matari yatangajwe y’itangira ry’imvura y’umuhindo no gutegura ibikoresho byifashishwa mu mirimo yo kuhira cyane cyane mu bice bikunze kugira imvura idahagije ndetse no kwita ku mihingire ibika amazi mu butaka”.

Bitewe n’uko igihembwe kiba ari kirekire hakaba hashobora kuba impinduka kuri iri teganyagihe ry’igihembwe, Meteo Rwanda igira inama Abaturarwanda kujya bakurikirana ibindi byiciro by’iteganyagihe ritangwa n’iki kigo harimo irya buri masaha atandatu, Iteganyagihe ry’umunsi, iry’iminsi itatu, iry’iminsi itanu, iry’iminsi 10 ndetse n’iteganyagihe rya buri kwezi. 

Social

Meteo on Twitter

Meteo on Facebook