VIDEWO: Amavu n'amavuko ya Meteo Rwanda, serivisi ikigo gitanga n'imishinga iteganyijwe

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw'Ikirere (Meteo Rwanda) yashyize ku mugaragaro Videwo igaragaza amavu n'amavuko y'iki kigo, zimwe mu nshingano z'ikigo ndetse na serivisi gitanga.

Iyi videwo kandi iravuga ku bikorwa remezo bitandukanye ikigo gifite harimo Ubupimiro bw'Ibinyabihe (meteorological weather stations) na Radari (weather radar) ndetse n'uburyo ibipimo bifatwa n'ibi byuma bisesengurwa kugira ngo bivemo amakuru y'iteganyagihe yifashishwa n'inzego zitandukanye zirimo ubuhinzi n'ubworozi, ubwikorezi, ibikorwaremezo, inzego zishinzwe gukumira ibiza, inzego zishinzwe umutekano,...

Turabashishikariza kureba iyi videwo kugira ngo musobanukirwe n'ibyo Meteo Rwanda ikora kandi turabashishikariza kuyisangiza abandi bantu.

Hari igitekerezo wifuza kutugezaho waduhamagara ku murongo utishyurwa 6080 cyangwa ukatwandikira kuri email: info@meteorwanda.gov.rw. 

Reba video unyuze hano.

Social

Meteo on Twitter

Meteo on Facebook