Tumenye “Isata” icyo aricyo

Ku gicamunsi  ku wa Kabiri  tariki ya 13 Mata 2021, mu kiyaga cya Ruhondo, mu karere ka Burera, hagaragaye ibintu byateye abantu kubyibazaho. 

Ibyagaragaye muri iki kiyaga ni “Isata” mu Kinyarwanda naho mu Cyongereza byitwa “Waterspout”. Ni ikinyabihe (weather phenomenon) gituruka ku muyaga uhuha uzamuka mu bicu bitewe n'ikinyuranyo kinini kiri hagati y'ubushyuhe bwo mu kiyaga ndetse n’ubushyuhe bwo mu gicu kiri hejuru y’ikiyaga. Uwo muyaga uhuha wizenguruka, ugahuza igicu kiremereye kiri hejuru y’ikiyaga; akenshi aba ari igicu gikunda gutanga imvura, inkuba n’imirabyo kitwa “Cumulonimbus” n'amazi y'ikiyaga: nibyo bituma habaho “Isata”. Uyu muyaga uba ufite umuvuduko uri hagati ya metero eshanu na metero umunani ku isegonda (5-8 m/s) ukaba ushobora  kumara iminota igera kuri makumyabiri. 

Iyo ubirebera kure, ubona bisa nk’amazi azamuka mu kiyaga agana ku bicu. Siko bimeze ahubwo ni imiyaga izamuka n’imanuka iba iri muri cya gicu kiri hejuru y’amazi cyitwa “Cumulonimbus”. 

Aho “Isata” itandukanira na “Serwakira” ni uko Serwakira iba ku butaka naho Isata ikaba ku mazi.

Social

Meteo on Twitter

Meteo on Facebook