Umuhindo 2021: Hari ahazagwa imvura iri munsi y’isanzwe ihagwa mu bihe by’umuhindo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere Meteo Rwanda gitangaza ko mu mezi ane ari imbere agize igihembwe cy’imvura y’Umuhindo (Nzeri-Ukuboza) 2021hateganyijwe imvura nk’isanzwe igwa mu gihe cy’Umuhindo ahenshi mu gihugu uretse mu majyepfo y’Intara y’Iburengerazuba, mu gice cy’Amayaga no mu turere twa Bugesera, Kirehe na Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba hateganyijwe imvura izagabanuka ku isanzwe ihagwa mu muhindo.

Meteo Rwanda ivuga ko imvura iteganyijwe izaturuka ku bushyuhe bwo mu Nyanja ngari cyane cyane iya Pasifika n’iy’Ubuhinde burimo kugabanuka muri iyi minsi ndetse buzakomeza kugabanuka muri uyu muhindo bigatuma ahenshi mu karere u Rwanda ruherereyemo no mu bice bimwe na bimwe by’igihugu imvura iteganyijwe kuzagabanuka ugereranyije n’isanzwe igwa.

Meteo Rwanda iratangaza ko  imvura iri munsi ya milimetero 300 iteganyijwe mu ntara y’Iburasirazuba mu bice by’uburasirazuba bw’uturere twa Kirehe na Kayonza no mu majyepfo y’uturere twa Gatsibo na Bugesera.

Ivuga kandi ko imvura irihagati ya milimetero 300 na 400 iteganyijwe ahasigaye mu ntara y’Iburasirazuba, mu mujyi wa Kigali uretse amajyaruguru y’uturere twa Gasabo na Nyarugenge ndetse no mu ntara y’Amajyepfo mu turere twa Gisagara, Huye, Nyanza, Ruhango, mu burasirazuba bwa Nyaruguru, no mu majyepfo y’uturere twa Kamonyi na Muhanga.

Imvura iri hagati ya milimetero 400 na 500 Iteganyijwe mu turere twose tw’intara y’Amajyaruguru uretse mu majyaruguru y’uturere twa Burera na Musanze hateganyijwe ko iziyongeraho; mu mujyi wa Kigali iteganyijwe mu majyaruguru y’uturere twa Gasabo na Nyarugenge naho mu ntara y’Amajyepfo iteganyijwe mu majyaruguru y’uturere twa Kamonyi na Muhanga ndetse no mu burasirazuba bw’uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru. Mu ntara y’Iburengerazuba ho iteganyijwe mu karere ka Karongi, mu burengerazuba bw’uturere twa Rubavu, Rutsiro, Nyamasheke na Rusizi no mu burasirazuba bw’akarere ka Ngororero.

Naho imvura iri hejuru ya milimetero 500 Iteganyijwe mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Nyabihu, mu burasirazuba bw’uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Rutsiro na Rubavu, mu burengerazuba no mu majyaruguru y’akarere ka Ngororero. Naho mu ntara y’Amajyaruguru iteganyijwe mu majyaruguru y’uturere twa Musanze na Burera.

Ubwo yatangazaga iri teganyagihe, Gahigi Aimable, Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda yavuze ko aho imvura y’Umuhindo izatangira mbere ari mu cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa Nzeri 2021 ikazacika henshi mu gihugu hagati y’itariki ya 21 na 31 Ukuboza 2021.

Aimable Gahigi yavuze ko bimaze kugaragara ko ibihe byagiye bihindagurika yifashishije Raporo iherutse gusohorwa n’Ikigo Mpuzamahanga gikora Ubushakashatsi ku Mihindagurikire y’Ikirere (IPCC) asaba Abaturarwanda kurushaho kwisunga amakuru y’ubumenyi bw’ikirere mu igenamigambi ryabo rya buri munsi.

Gahigi Aimable yagize ati: “Ibipimo biratwereka ko ubushyuhe bwagiye bwiyongera ndetse dusanga n’imvura yaragiye ihindura uburyo yagwagamo. Dusigaye tugira imvura igwana umuriri mwinshi kandi mu gihe gitoya ugasanga yangije byinshi. Dusigaye tubona itinda ry’itangira ry’imvura y’igihembwe ndetse rimwe na rimwe ugasanga icitse kare. Biradusaba rero kwisunga amakuru y’iteganyagihe mu gufata ingamba zikwiye no mu igenamigambi ryacu rya buri munsi”.

Izamuhaye Jean Claude, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubushakashatsi no gusakaza ibyavuye mu bushakashatsi ku bihingwa mu Kigo cy'Igihugu Gishinzwe Guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) yasabye abahinzi kwihutisha imirimo yo gutegura imirima ndetse bakazatera bashingiye ku matariki yagaragajwe na Meteo Rwanda y’igihe imvura y’igihembwe izatangirira kugwa. Yasabye kandi abakora mu nzego z’ubuhinzi kwihutisha kugeza inyongeramusaruro ku bahinzi, gutegura ibikoresho byifashishwa mu mirimo yo kuhira cyane cyane mu bice bikunze kugira imvura idahagije ndetse no kwita ku mihingire ibika amazi mu butaka.

Soma icyegeranyo cy’iteganyagihe ry’igihembwe unyuze hano

Social

Meteo on Twitter

Meteo on Facebook