Itumba 2022: Hateganyijwe imvura nk’isanzwe igwa mu bihe byiza gusa hari aho iziyongera ikaba nyinshi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko muri rusange imvura y’Itumba (Werurwe – Mata- Gicurasi) 2022 iteganyijwe, ari imvura ingana n’isanzwe igwa mu bihe byiza mu bice byinshi by’igihugu. Gusa ngo hari aho iyi mvura iteganyijwe iziyongera gato nko mu ntara y’Iburasirazuba, igice kinini cy’intara y’Amajyaruguru no mu majyepfo y’Intara y’Iburengerazuba, 
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Gashyantare 2022 ubwo hatangazwaga iteganyagihe ry’imvura y’Igihembwe cy’Itumba 2022 mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga (Webex). 
Meteo Rwanda ivuga ko: 

 

  1. Imvura iri hagati ya milimetero 300 na 400 iteganyijwe mu ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Nyagatare, Gatsibo no mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’akarere ka Kayonza.
  2. Imvura iri hagati ya milimetero 400 na 500 iteganyijwe mu mujyi wa Kigali, mu ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Bugesera, Kirehe, Ngoma, Rwamagana, mu majyepfo y’uburengerazuba bw’akarere ka Gatsibo ndetse no mu majyepfo no mu burengerazuba by’Akarere ka Kayonza. Iyi mvura iteganyijwe kandi mu ntara y’Amajyepfo mu turere twa Muhanga, Kamonyi, Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara no mu burasirazuba bw’uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru, mu ntara y’Iburengerazuba mu turere twa Karongi, Ngororero, Rutsiro, igice kinini cy’akarere ka Rubavu n’agace gato k’amajyaruguru y’akarere ka Nyamasheke, ndetse no mu majyepfo y’uturere twa Gakenke, Rulindo na Gicumbi two mu ntara y’Amajyaruguru. 
  3. Imvura iri hagati ya milimetero 500 na 600 iteganyijwe mu bice bya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe cyane cyane mu burengerazuba bw’uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru two mu ntara y’Amajyepfo, mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Nyabihu, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’ akarere ka Rubavu mu ntara y’Amajyaruguru mu turere twa Musanze na Burera no mu majyaruguru y’uturere twa Gicumbi, Rulindo na Gakenke.

 

Ubusanzwe igihe cy’Urugaryi (Mutarama na Gashyantare) ni igihe kirangwa n’imicyo kidakunda kubonekamo imvura nyinshi nkuko byagenze mu Urugaryi rwa 2022. Meteo Rwanda ivugako muri uru Rugaryi  habonetse imvura mu gihugu hose ndetse iteganyagihe ry’imvura y’Itumba rikaba rigaragaza ko iyo mvura izakomeza ari nabyo byatumye itangira ry’Imvura y’Itumba 2022 ari  hagati y’italiki ya 1 n’iya 10 Gashyantare 2022.


Biteganyijwe ko imvura izacika hagati ya tariki 21 na 31 Gicurasi 2022, naho mu ntara y’Iburengerazuba, mu majyaruguru y’iburengerazuba no mu majyepfo y’iburengerazuba bw’igihugu hateganyijwe ko imvura izacika nyuma hagati y’itariki ya 1 na tariki ya 10 Kamena 2022.  


Ubwo hatangazwaga Iteganyagihe ry’Itumba 2022, Bwana Gahigi Aimable, Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda yavuze ko aho imvura iziyongera hashobora kuzaboneka ibiza birimo imyuzure, inkangu, umuyaga mwinshi, urubura, inkuba ndetse n’indwara zituruka ku mvura nyinshi. 


Yagize ati: “Meteo Rwanda irashishikariza inzego zose, zaba iza Leta, imiryango itari iya Leta n’inzego z’abikorera zifite mu nshingano zazo ubuhinzi, ubuzima, ibikorwaremezo no gukumira ibiza, gufata ingamba zijyanye no guhangana ndetse no gukumira ibiza bituruka ku mvura. Abaturarwanda bose nabo barashishikarizwa kwirinda ingaruka zaterwa n’imvura nyinshi cyane cyane ko ubutaka bwamaze kubika amazi menshi aturuka ku mvura nyinshi yabonetse mu gihe cy’Urugaryi”.

 

Bwana HABINSHUTI Philippe, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yashimiye Meteo Rwanda kuba ibahereye ku gihe amakuru y’uko imvura y’igihembwe iteye avuga ko bizabafasha gushyiraho ingamba zo guhangana n’ibiza byaturuka ku mvura nyinshi hakiri kare. 

 

Mu Rwanda haba ibihembwe by’imvura bibiri aribyo “ITUMBA” rihera muri Werurwe kugeza muri Gicurasi ndetse n’ “UMUHINDO” utangira muri Nzeri kugeza mu Ukuboza. Buri mu ntangiro z’igihembwe Meteo Rwanda ikora icyegeranyo kigaragaza uko imvura y’igihembwe izaba iteya kugirango bifashe mu igenamigambi ry’inzego zitandukanye.  
 

Social

Meteo on Twitter

Meteo on Facebook