Umuhindo 2022: Hateganyijwe imvura izagabukaho gato ugereranyijwe n'isanzwe igwa mu Umuhindo

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (METEO RWANDA) kiratangaza ko umuhindo wa 2022 muri rusange uteganyijwemo imvura izagabanukaho gato ku mvura isanzwe igwa muri iki gihe. Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2022 ubwo hatangazwaga Iteganyagihe ry'Umuhindo wa 2022 mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga yitabiriwe n'abafatanyabikora baturutse mu nzego zitandukanye ndetse n'abanyamakuru. 

 

Ubwo yatangazaga iri teganyagihe, Aimable GAHIGI, Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda yavuze ko imvura iteganyijwe izaturuka ahanini ku bushyuhe bwo mu nyanja ngari cyane cyane iya Pasifika n’iy’Ubuhinde burimo kugabanuka muri iyi minsi ndetse bigaragara ko buzakomeza kugabanuka muri uyu muhindo wa 2022 bigatuma ahenshi mu Karere u Rwanda ruherereyemo ndetse no mu bice byinshi by’Igihugu imvura iteganyijwe kuzagabanuka ku isanzwe igwa mu muhindo. Imyaka yabonetsemo imvura ijya gusa n’iteganyijwe mu muhindo wa 2022 ni Umuhindo w’umwaka ushize wa 2021, uwa 2008, uwa 1989 n’uwa 1985.

 

Ingano y’imvura iteganyijwe mu gihe cy’Umuhindo wa 2022 hashingiwe ku miterere y’Uturere:

  • Imvura iri hagati ya milimetero 200 na 300: Iteganyijwe mu turere twose tw’Intara y’Iburasirazuba, mu gice cy’Amayaga cyane cyane mu bice byinshi by’Akarere ka Gisagara no mu burasirazuba bw’Akarere ka Nyanza ndetse no mu bice by’Uturere twa Kicukiro, Gasabo na Gicumbi ahahana imbibi n’Intara y’Iburasirazuba.

 

  • Imvura iri hagati ya milimetero 300 na 400: Iteganyijwe mu turere twinshi tw’Intara  y’Amajyaruguru uretse  igice kinini cy’Akarere ka Musanze n’amajyaruguru y’uburengerazuba bw’Akarere ka Burera, ahasigaye mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Amajyepfo ukuyemo igice kinini cy’Akarere ka Nyamagabe, mu majyaruguru y’Akarere ka Nyaruguru, ahenshi mu Karere ka Ngororero n’igice cy’amajyepfo y’uburasirazuba bw’Akarere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba.

 

  • Imvura iri hagati ya milimetero 400 na 500: Iteganyijwemu Ntara y’Amajyaruguruiteganyijwe mu bice byinshi by’Akarere ka Musanze no mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’Akarere ka Burera naho mu Ntara y’Iburengerazuba iteganyijwe mu turere twaho twinshi ukuyemo Akarere ka Ngororero n’ibice by’amajyepfo y’uburasirazuba bw’Akarere ka Nyabihu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 300 na 400.

 

Itangira ry’ imvura y’Umuhindo n’igihe izacikira

Hateganyijwe ko imvura y’Umuhindo 2022 izatangira hagati y’itariki ya 30 Kanama na tariki ya 9 Nzeri 2022 mu Turere twa Musanze na Burera, mu majyaruguru y’Akarere ka Gakenke na Muhanga no mu bice byinshi by’Intara y’Iburengerazuba ukuyemo ibice byinshi by’Akarere ka Rusizi, uburasirazuba bw’Uturere twa Karongi na Nyamasheke no majyepfo y’uburasirazuba bw’Akarere ka Ngororero.

 

Imvura iteganyijwe gutangira hagati y’itariki ya 9 na 19 Nzeri 2022 ahasigaye mu Ntara y’Amajyaruguru, mu ibice byinshi by’Akarere ka Rusizi, uburasirazuba bw’Uturere twa Karongi na Nyamasheke no mu majyepfo y’uburasirazuba bw’Akarere ka Ngororero, amajyaruguru y’Intara y’Iburasirazuba mu Turere twa Nyagatare na Gatsibo, mu bice byinshi by’Intara y’Amajyepfo uretse mu Mayaga no mu burasirazuba bw’Uturere twa Huye na Nyaruguru ndetse no mu majyaruguru y’Uturere twa Gasabo na Nyarugenge two mu Mujyi wa Kigali.

 

Naho mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali, mu Karere ka Gisagara, mu burasirazuba bw’Uturere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza, Huye, Nyaruguru no mu Ntara y’Iburasirazuba ukuyemo Akarere ka Nyagatare n’igice kinini cy’Akarere ka Gatsibo, imvura iteganyijwe gutangira hagati y’itariki ya 19 na 29 Nzeri 2022.

 

Biteganyijwe ko imvura y’Umuhindo izacika hagati y’itariki 15 na 25 Ukuboza 2022.

 

Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda yavuze ko isesengura ry'ibipimo by'ibinyabihe rigaragaza ko ibihe bigenda bihinduka umunsi ku munsi bigatuma haboneka imvura mu gihe cy’impeshyi (Kamena-Kanama) kandi ubusanzwe aba ari igihe cy’izuba hakorwa imirimo y’isarura no kwitegura igihebwe cy’imvura cy'Umuhindo. Yakomeje avuga ko byagaragaye ko ubushyuhe bugenda bwiyongera bikaba bitera ingaruka zitandukanye harimo imvura igwana umuriri mwinshi kandi mu gihe gito ugasanga yangije byinshi. Hari kandi itinda ry’itangira ry’imvura y’igihembwe ndetse rimwe na rimwe ugasanga icitse kare.

 

Zimwe mu nama yatanze, harimo: 

  1. Kumvira inama zitangwa n’inzego zitandukanye zo gukumira ibiza.
  2. Gukurikirana amakuru y’imiterere y’ikirere buri munsi agashingirwaho mu gufata ingamba zitandukanye mu nzego zitandukanye, 
  3. Abubaka ibikorwa-remezo bitandukanye bakiyambaza ibipimo by’ibinyabihe by’imyaka myinshi biba bihari bityo bakabishingiraho bubaka ibikorwaremezo biramba. 

Mu bundi butumwa bwatanzwe, abahinzi bagiriwe kuzatera bakurikije amatariki y'itangira ry'imvura y'igihembwe yagaragajwe na Meteo Rwanda. Abaturarwanda kandi basabwe gushyira imbaraga mu bikorwa byo kurwanya isuri ndetse no gukumira ibiza bikunda kuboneka mu gihe cy'Imvura. 

Gusoma icyegeranyo cy'Iteganyagihe ry'Igihembwe cy'Umuhindo wa 2022 nyura hano

Social

Meteo on Twitter

Meteo on Facebook