Iteganyagihe rya Kanama 2023: Hari ahateganyijwe umuyanga mwinshi ufite umuvuduko urenga metero 10 ku isegonda

Iteganyagihe rya Kanama ryatangajwe n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (METEO RWANDA) riragaragaza ko mu bice bike by’amajyaruguru y’Akarere ka Rubavu, mu majyepfo ya Rutsiro, mu burengerazuba bwa Karongi no mu bice by’amajyaruguru n’amajyepfo y’Akarere ka Nyamasheke hateganyijwe umuyaga mwinshi ufite umuvuduko urenga metero 10 ku isegonda.

Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 na 10 ku isegonda wo uteganyijwe henshi mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi na Nyamasheke no mu bice bimwe ba bimwe by’uburengerazuba n’amajyaruguru y’Akarere ka Rusizi ndetse n’amajyaruguru y’iburasirazuba bw’Akarere ka Kirehe.

Umuyaga ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na 8 ku isegonda uteganyijwe henshi mu ntara y’Iburasirazuba niy’Amajyepfo no mu bice bimwe na bimwe by’Intara y’Amajyarugu; naho umuyaga ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na 6 ku isegonda uteganyijwe mu mujyi wa Kigali, mu gice cy’Amayaga, mu turere twa Bugesera, Kamonyi, Musanze, Gakenke ndetse no mu bice bike by’Akarere ka Nyabihu.

Isesengura ry’ibipimo rigaragaza ko mu Rwanda muri uku kwezi kwa Kanama hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 0 na 80.  Imvura iteganyijwe iri ku kigero cy’imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Kanama mu bice byinshi by’Igihugu ndetse ikaziyongera mu mpera z’ukwezi. Imvura iteganyijwe mu kwezi kwa Kanama izaterwa n’ubushyuhe bwo mu Nyanja ngari, iya Pasifika niy’Ubuhinde buzaba buri hejuru y’ikigero gisanzwe mu kwezi kwa Kanama n’imiterere ya buri hantu.  

Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 80 iteganyijwe mu burengerazuba no mu majyaruguru y’Uturere twa Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera. Imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60 iteganyijwe mu karere ka Nyamagabe, mu bice bisigaye by’Uturere twa Musanze na Burera, mu majyaruguru y’Uturere twa Gakenke, Rulindo na Gicumbi, mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyanza, Ruhango, Muhanga na Nyagatare no mu bice bisigaye by’Intara y’Uburengerazuba ukuyemo amajyepfo y’Akarere ka Rusizi. Imvura iri hagati ya milimetero 20 na 40 iteganyijwe mu bice bisigaye by’Intara y’Amajyepfo, mu mujyi wa Kigali na henshi mu ntara y’Iburasirazuba ukuyemo amajyaruguru y’Akarere ka Kayonza n’amajyepfo y’Uturere twa Kirehe na Bugesera hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 0 na 20.

Mu kwezi kwa Kanama 2023, hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 30.  Igipimo cy’ubushyuhe kiruta icy’ahandi kizaba kiri hagati ya dogere Selisiyusi 28 na 30 giteganyijwe mu kibaya cya Bugarama, henshi mu mujyi wa Kigali, mu turere twa Bugesera na Ngoma, mu Mayaga no mu burasirazuba bw’Uturere twa Kamonyi, Nyagatare, Gatsibo na Kayonza.  

Ikigero gito cy’ubushyuhe bwo hejuru kiri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 22 giteganyijwe henshi mu turere twa Nyabihu na Rubavu no muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Ubushyuhe buteganyijwe buri ku kigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe bwo hejuru busanzwe mu kwezi kwa Kanama.

Mu bice by’igihugu biteganyijwe umuyaga mwinshi, METEO RWANDA irashishikariza Abaturarwanda gushyiraho ingamba zo kugabanya no gukumira ibiza bituruka ku muyaga harimo kuzirika ibisenge by’amazu bidakomeye.

Nkuko bitangazwa kandi na METEO RWANDA, hari gutegurwa iteganyagihe ry’igihembwe cy’Imvura y’Umuhindo (Nzeri-Ukuboza) 2023 rizatangazwa mu mpera z’uku kwezi kwa Kanama 2023. 

Social

Meteo on Twitter

Meteo on Facebook