Amavu n’amavuko


Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) ni Ikigo cya Leta kibarizwa muri Minisiteri y’Ibidukikije (MoE).Gifite ubuzima gatozi n’ubwigenge mu miyoborere,mu micungire y’umutungo n’abakozi bayo,kandi gicungwa hakurikijwe amategeko agenga ibigo bya leta.
Intego nyamukuru y’iki kigo ni ugutanga amakuru y’ubumenyi bw’ikirere yizewe hagamijwe umutekano w’abantu n’ibyabo ndetse n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage. 


Mu Rwanda ibipimo bya mbere by’imvura n’ubushyuhe byatangiye gufatwa ahayinga mu mwaka wa 1930 gusa ubupimiro bwa mbere bukaba bwari bwarashyizweho mu mwaka wa 1906 I Save ho mu Ntaray’Amajyepfo. 

Ikigo cy’Ubumenyi bw’Ikirere cyatangiye ari ishami rishinzwe ingendo zo mu kirere. Iri shami ryaje gushyirwa muri Minisiteri y’Ubwikorezi mbere yuko ryimurirwa muri Minisiteri y’Ibidukikije ari naho kibarizwa magingo aya.
 

Social

Meteo on Twitter

Meteo on Facebook