Meteo y'Ingendo zo mu kirere

Iteganyagihe ry’ingendo zo mu kirere ni ingenzi cyane kuko rituma hirindwa igihombo, umutekano w’abagenzi n’indege ukabungabungwa, n’iyubahizwa ry’amabwiriza mpuzamahanga y’iby’indege nkuko biteganwa mu mugereka wa 3 mu mugereka wa 3 w’Umuryango Mpuzamahanga w’iby’Indege (ICAO)

Dukora:

1.    Iteganyagihe ryihariye ku bibuga by’Indege

2.    Iteganyagihe rihabwa Indege igihe yitegura kumanuka

3.    Iteganyagihe rihabwa Indege igihe yitegura guhaguruka

4.    Iteganyagihe rihabwa Indege igihe iri mu kirere

Iteganyagihe rihabwa abatwara Indege riba rijyane n’igihe. 

Riba rikubiyemo ibi bikurikira: 

1. Imiyaga n’ubushyuhe byo mu kirere

2. Ubuherere bw’umwuka mu kirere;

3. Ubutumburuke 

4. Ubujyejuru bw’inzira y’Indege n’ubushyuhe bwaho;

5. Icyerekezo, umuvuduko n’uburebure umuyaga mwinshi uriho 

6. Imiterere y’indangagihe iremereye. 

Dutanga kandi:

1.    Synop

2.    METAR cyangwa SPECI

3.    Iteganyagihe ryerekana uko ikirere giteye muri uwo mwanya ku kibuga (TAF) n’ibindi bikubiye mu mabwiriza ateganywa mu mugereka wa 3 w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Iby’indege za Gisivile (ICAO)

Social

Meteo on Twitter

Meteo on Facebook