Ishami ryo gukusanya no kubika ibipimo
Inshingano:
•Gushyiraho ubupimiro bw’imiterere y’ikirere mu gihugu hose hagamijwe kumenya ihinduka ry’ibihe bya buri karere no kurikurikirana kugira ngo rikoreshwe mu iterambere ry’Igihugu;
•Gufata ibipimo by’indangagihe hirya no hino mu gihugu, kubikusanya, kubisesengura, kubibika no kubihanahana hagamijwe kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu, hakurikijwe amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono;
•Gwemeza ibipimo by’indangagihe n’imiterere y’ikirere;
•Gushyiraho umuyoboro w’itumanaho wihariye ukoreshwa mu gukusanya no gukwirakwiza ibipimo by’indangagihe hakurikijwe amabwiriza y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ubumenyi bw’Ikirere;